Insubira z’inkwano
Umuco
[hindura | hindura inkomoko]Insubira z’inkwano n’ukurongoranya, iyo wa muhungu amaze gushyingirwa, abana n’umugore we, Imana yabababalira bakabyarana, n’inka yakowe nayo ikabyara, iyo nka iyo ibyaye kabili, ikabyara n’imbyaro ya gatatu, iyo nyana se w’umukobwa ayirongoranya umukwe we. Se w’umuhungu iyo amaze kubona ko iyo mbyaro ya gatatu ihage ze ajya inama n’umuhungu we n’umukazana we, bagashaka inzoga: Amarwa n’urwagwa, bakazikorera abantu. Se w’umuhungu we n’umukazana we bakabashorera, bakajyana kwa Se w’umukobwa.[1]
Bamara kwakirwa, bateretse inzoga, bagasubira mu misango y’ubu kwe; uko basabanye, amahoro bagize muli uwo mubano, n’ibyago bagizemo. Hanyuma Se w’umuhungu agatangira avuga ati: «Nje kwaka indongoranyo»
Abayisabwa baba ali abantu bashyira mu gaciro bati: «Indongoranyo turayiguhaye».
Kuva kera bayitanganaga n’ikimasa n’igisabo n’injishi yacyo.
Naho iyo ali abantu b’abanyamahane bavugaga ko indongoranyo itaraboneka, kandi inka ibyaye gatatu.
Ubibwiwe atakwemera ku bilindira akajya kumurega mu bategetsi, mu muryango n’uko akayimuhera mu bategetsi.
- Iyo itanzwe :
Iyo indongoranyo itanzwe, na ya nka yakwowe igakomeza kworo roka, kandi abayaka n’abayakwa bakaramba, umukobwa asubira iwabo kwaka inka ya Gashyimbo, byatinda akazasubirayo kwaka iy’iteto. Niko byagendaga kera mu migilire y’ab $hyingira n’abashyingirwa.
- Iyo itatanzwe :
Iyo indongoranyo itatanzwe, haba urubanza rw’uwakoye, n’uko akayihabwa n’amategeko, kandi ni ngombwa kuyibona. Kereka iyo izo yakoye zalimbutse, ntihabe hakili n’imwe, iyo ntayo arekeraho.